info@rra.gov.rw      +250 788185500

Abanya Rusizi barahiye ko tombola y’ubutaha ya EBM bazayiharira

Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rusizi ruratangaza ko abatuye ako karere bagomba kuzaba benshi mu babona ibihembo bitangwa na RRA muri Tombola ya EBM. Ibi byagarutsweho n’ukuriye urwo rugaga Jean Bosco Ngabonziza ubwo hari hamaze kugaragazwa bamwe mu banyamahirwe bitabiriye Tombola ya EBM mu kwezi kwa Gashyantare. Iki gikorwa cyarabaye, kuri uyu wa Gatanu imbere y’isoko rikuru rya Kamembe.

Ubusanzwe kugira ngo ube umwe mu banyamahirwe, ni uko uba witabira kwaka inyemezabuguzi yemewe ya EBM noneho ukinjiza amakuru ayiriho ukoresheje telephone yawe ukanda *800# ukemeza ukajya ahanditse EBM Tombola.

Mu muhango wo gutombola hifashishwa ikoranabuhanga aho Mudasobwa aba ariyo itoranya abatsinze. Akenshi kubera umwanya, hahamagarwa abanyamahirwe 20 ba mbere abandi 30 bakabimenyeshwa ariko abaturage basubiye mu bikorwa byabo . Mu bantu 20 bari bamaze guhamagarwa nta wavuze ko akomoka i Rusizi.

Ibi byatumye uhagarariye PSF muri Rusizi Jean Bosco Ngabonziza asaba abaturage n’abahakorera ibikorwa by’ubucuruzi guharanira kuzaba benshi mu banyamahirwe bataha bitabira kugura, kwaka uinyemezabuguzi ndetse no gukina muri Tombola ya EBM kukowe afata kudasaba facture ya EBM nko guhombya igihugu.

Ati: "Iyo tudasabye iyo nyemezabwishyu tuba duhombeje igihugu kandi tuba twiyimye uburenganzira bwacu"

Mu gusobanura uko akamashini gakora Mbera Emmy ukuriye umushinga wa EBM yasobanuye ko umuntu wese ugiye kugura ikintu icyo ari cyo cyose hari umusoro aba yagiciweho kandi uwo musoro uba ari uruhare rwe mu guteza igihugu imbere bityo ko uwo muguzi agomba kugira uruhare yaka inyemezabuguzi ya EBM kugira ngo umusoro yaciwe ugere mu isanduku ya leta.

Agira ati: "Haba harimo 18% ni TVA ku bihahwa tugura umunsi ku munsi. Iyo uwo musoro waciwe, hariho uburyo bwiza kugira ngo ugere mu isanduku yayo ukore ibikorwa byiza"

Kuva EBM zatangira gukoreshwa, zagize uruhare mu kuziba icyuho cy’aho umusoro wa TVA wanyerereraga.

Itegeko riteganya ko umuntu wese wanditse muri TVA agomba gukoresha imashini itanga inyemezabuguzi ya EBM. Kugeza ubu habarurwa imashini za EBM zisaga ibihumbi 10.

Mu bihembo RRA itanga harimo amafaranga 50,000 kuri buri munyamahirwe ubashije gutombora, ari nabyo biri gutangwa muri iki gihe ariko muri Tombola z’ubutaha hagiye kwiyongeramo za televiseurs, amamoto ndetse n’igihembo nyamukuru cy’imodoka 2.

  Contact Us
  Senior Management Team Members (Contact Details)

Tel : +250 788185500
Mail : info@rra.gov.rw
RRA Call Center : 3004

  Social Media and Subscribe

 

Subscribe :
Republic of Rwanda - Rwanda Revenue Authority