info@rra.gov.rw      +250 788185500

Intara y’uburengerazuba yishimiye gukorana na Ngali mu gukusanya amahoro y’uturere

Ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba butangaza ko bwiteze byinshi byiza mu gukorana na kompanyi Ngali Holdings Ltd ifasha ikigo cy’imisoro n’amahoro gukusanya amahoro y’inzego z’ibanze.

Byagarutsweho ku munsi w’ejo i Karongi ku cyicaro gikuru cy’Intara y’Uburengerazuba mu nama nyunguranabitekerezo yarebaga uburyo hanozwa imyakirire y’imisoro n’amahoro by’inzego z’ibanze.

Inama yahuje abakozi ba Ngali Holdings n’aba RRA, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, uturere, abayobozi ku rwego rw’intara barimo ab’umutekano, mu rwego rwo kubabwira uburyo bushya bw’imisoreshereze ndetse no kubakangurira ubufatanye mu kuzamura umusaruro uva mu gihugu imbere biciye mu isoresha.

Mukandasira Caritas, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba yatangaje ko bishimiye gukorana na kompanyi ifasha gukusanya amahoro.

Ati: “Inshingano n’imwe n’intego n’imwe n’uko basoresha ahantu henshi hashoboka.”

Mukandasira yasabye inzego zitandukanye gukora neza inshingano zishyinzwe hagamijwe kuzamura ubukungu bw’igihugu ndetse no kwigira nk’igihugu.

Ati: “Buri wese akore inshingano ze yaba RRA yaba Ngali kugira ngo tubashe kubona imisoro ikwiriye kuko imisoro niyo yubaka igihugu tukareba ko twazareka kureka kugendera ku nkunga z’amahanga.”

Mu rwego rwo kuzamura umusaruro uva mu turere uvuye mu misoro n’amahoro yakirwaga n’inzego z’ibanze, ikigo cy’imisoro n’amahoro cyasinyanye amasezerano n’uturere aho ikigo gikusanya iyo misoro amafaranga agashyirwa kuri konti z’uturere.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyakira imisoro kikayakirira inzego z’ibanze.

Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu Kayigi Habiyambere Aimable avuga ko Ngali Holdings Ltd yaje isimbura ba rwiyemezamirimo nk’uko uturere twakoreshaga ba rwiyemezamirimo benshi bakusanyaga amahoro (fees).

Asobanura ko kuba uturere twarakoreshaga ba rwiyemezamirimo benshi batandukanye byagiraga ingaruka mu mikusanyiririze y’amahoro akaba ari nayo mpamvu leta yahisemo guha izo nshingano ikigo cya RRA ndetse no gufata rwiyemezamirimo umwe uzakora mu turere twose kugira ngo gukurikirana imiromo byorohe ndetse no kongera umusaruro.

Kayigi ati: “Kuyiha rwiyemezamirimo umwe cyangwa kuyiha ikigo kimwe bizatuma habaho kunoza imitangirwe y’iyo misoro abantu ntibatange umusoro utandukanye butewe n’aho bari ububwo bagatanga hakurikijwe ubushobozi bw’umuntu n’icyo yakozemo.”

Imisoro y’ipantanti, umusoro ku bukode ndetse n’umusoro ku mutungo utimukanwa byo ntibiri mubyo abakozi ba Ngali bazajya bakira, ikazakomeza kwakirwa n’abakozi ba RRA bari mu nzego z’ibanze ariko nayo igashyirwa kuri konti z’uturere nk’uko bisanzwe.

Komiseri Kayigi ashima ko Ngali ifite amaboko hirya no hino ndetse no gutanga amabwiriza bituruka ahantu hamwe ku buryo guhuza amabwiriza n’abantu bagasoresha kimwe byoroha kuruta gukoresha abantu batandukanye.

Ubuyobozi bwa Ngali Holdings butangaza ko bwiteguye kohereza abakozi mu duce dutandukanye mu nzego z’ibanze bitewe n’abakozi dukeneye ndetse n’umusaruro ushobora kuhava.

Ngali yatangiye gukusanya amahoro m’Ukuboza 2015 aho yatangiriye mu turere dutandatu mu gihugu mu rwego rw’igeragezamikorere. Amakuru atangazwa ava muri iryo gerageza n’uko bagiye bagera ku ntego ndetse bakayirenza nk’aho mu karere ka Muhanga bakusanyije agera kuri 197% b’intego bari bafite.

  Contact Us
  Senior Management Team Members (Contact Details)

Tel : +250 788185500
Mail : info@rra.gov.rw
RRA Call Center : 3004

  Social Media and Subscribe

 

Subscribe :
Republic of Rwanda - Rwanda Revenue Authority