info@rra.gov.rw      +250 788185500

Ibibazo abantu babaza cyane

Umusoreshwa ni nde?

  • Usora nu umuntu wese ugomba kwishyura imisoro ku mutungo winjira hakurikijwe itegeko no 16/2005 ryo ku wa 18 Kanama 2005.
  • umukoresha wa mbere ni nde?
  • Umukoresha wa mbere ni umukoresha uha umushahara munini kurusha abandi ku mwaka umukozi ugereranije n’abandi bakoresha uwo mukozi.
  • Ijambo « umuntu » rikunze gukoreshwa mu mategeko hafi ya yose y’Ikigo cy’imisoro n’amahoro risobanura iki ?
  • Ijambo « umuntu » rivuga umuntu ku giti cye, isosiyete cyangwa andi mashyirahamwe ayo ari yo yose.

Umuntu ufitanye isano n’undi ni nde ?

Ijambo « “umuntu ufitanye isano n’undi” bisobanura umuntu cyangwa abantu bakora cyangwa bashobora gukora bakurikije amabwiriza, ibitekerezo cyangwa ibyifuzo by’undi muntu igihe ayo mabwiriza, ibyo bitekerezo cyangwa ibyo byifuzo byabagejejweho cyangwa bitabagejejweho. By’umwihariko, abantu bakurikira bafatwa nk’abantu bafitanye isano:

a. umuntu ku giti cye hamwe n’uwo bashakanye, abo bakomokaho cyangwa ababakomokaho ku buryo butaziguye;

b. isosiyete n’umuntu wese ufite, ku buryo butaziguye cyangwa buziguye, mirongo itanu ku ijana (50%) cyangwa ubirengeje, mu gaciro cyangwa mu mibare, by’imigabane cyangwa by’uburenganzira bwo gutora muri iyo sosiyete;

c. isosiyeti ebyiri cyangwa nyinshi iyo undi muntu afite, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, nibura mirongo itanu ku ijana (50%), mu gaciro cyangwa mu mibare, by’imigabane cyangwa by’uburenganzira bwo gutora muri buri sosiyete;

a. ibivugwa muri b na c bikoreshwa ku yandi mashyirahamwe, nk’uko bisobanuwe mu gace ka 3° k’iyi ngingo;

Umusoro wo kwandikisha ibinyabiziga ni iki ?

Umusoro wo kwandikisha ikinyabiziga ni umusoro utangwa ku binyabiziga bifite moteri n’izindi moteri zitari iz’ibinyabiziga. Umusoro wo kwandikisha ikinyabiziga ujyana n’ibi bikurikira :

  • Amafaranga yo gukodesha nimero iranga ikinyabiziga
  • Umusoro ku mutungo
  • Umusoro wo gukoresha umuhanda.

Ni ryari ngomba kwandikisha ikinyabiziga?

Kwandikisha ikinyabiziga biba mbere y’uko gitangira gukoreshwa kuko ikinyabiziga kitandikishijwe kitemererwa kugenda.

Ni hehe kandi gute bandikisha ibinyabiziga?

Ibinyabiziga bivuye mu mahanga byandikishwa mu biro bishinzwe gasutamo biri i Gikondo. Ibinyabiziga biri mu gihugu bishobora kwandikishwa ku biro by’Ikigo cy’imisoro n’amahoro biri mu Ntara. Ariko mu Mujyi wa Kigali iyandikisha ribera ku biro bishinzwe kurinda imisoro by’Ikigo cy’imisoro n’amahoro biri i Gikondo.

Umusoro w’ikinyabiziga ubarwa ute?

Umusoro w’ibinyabiziga ubarwa hakurikijwe ingufu za moteri ku binyabiziga bitaremereye n’aho ibinyabiziga biremereye ukabarwa hakurikijwe uburemere bwabyo.

Ni gute nakwishyura umusoro ku kinyabiziga?

Kwishyura bikorerwa kuri banki iri hafi y’ibiro by’Ikigo cy’imisoro n’amahoro nyuma y’uko ikinyabiziga kimaze kugenzurwa.

Ese hari inzego nakwitabaza mbonye ko nishyuye umusoro urenga?

Yego. Ibi bikorwa mu nyandiko usaba kubara umusoro ku kinyabiziga, hanyuma basanga warishyuye umusoro urenga bakagusubiza arengaho.

Ni ryari nabona nimero ziranga ikinyabiziga cyanjye?

Iyo umaze kwishyura amafaranga yo kwiyandikisha, nimero ziranga ikinyabiziga zihabwa nyiracyo.

Bigenda bite iyo umuntu aguze ikinyabiziga n’umuntu ucuruza ikinyabiziga ?

Iki gihe, fagitire yakozwe n’ucuruza ibinyabiziga hamwe n’ibyangombwa byo kuri gasutamo biba bikenewe.

Ni ryari umuntu ahabwa icyemezo cy’uko yandikishije ikinyabiziga ?

Icyemezo cy’uko umuntu yandikishije ikinyabiziga agihabwa iyo amaze kwishyura amafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga.

Ese hari amafaranga umuntu agabanirizwa cyangwa hari ugusonerwa kubaho ?

Gusonerwa no kugabanirizwa umusoro bikorwa gusa ku musoro ku mutungo w’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, imiryango y’umuryango w’abibimbye n’indi miryango mpuzamahanga. Ibi bikorwa hakurikijwe itegeko ryerekeye imiryango mpuzamahanga n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Ni nde ugomba gutanga umusoro ku musaruro?

usora utuye mu gihugu agomba gutanga umusoro ku musaruro ukomoka ku byo akora mu gihugu n’ibyo akorera hanze byinjiza umutungo hakurikijwe ingingo ya 3 n’iya 4 z’iri tegeko.

Ni ibihe bintu byinjiza umutungo mu Rwanda ?

Dore ibintu byinjiza umutungo mu Rwanda :

Mu bintu byinjiza umutungo mu Rwanda harimo :

  • 1° umusaruro uva mu mirimo yakorewe mu Rwanda, harimo n’ukomoka ku kazi;
  • 2° umusaruro winjijwe n’umunyabugeni, umuririmbyi cyangwa umukinnyi uturutse ku byo yakoreye mu Rwanda;
  • 3° umusaruro uturutse ku bikorwa byakozwe n’umuntu udatuye mu Rwanda abinyujije ku kigo gihoraho mu Rwanda;
  • 4° umusaruro uturutse ku igurishwa ry’umutungo wimukanwa, ufitwe n’ikigo gihoraho mu Rwanda;
  • 5° umusaruro uturutse kuri ibi bikurikira:
  • a. umutungo utimukanwa n’ibindi bijyanye na wo;
  • b. ubworozi n’ibikomoka ku buhinzi n’amashyamba
  • c . umutungo ukomoka ku bundi burenganzira buturutse ku mutungo utimukanwa iyo uwo mutungo uri mu Rwanda;
  • 6° umusaruro uturutse ku igurishwa ry’umutungo wavuzwe mu gace ka 5° k’iyi ngingo;
  • 7° umugabane w’inyungu watanzwe n’isosiyete ituye mu Rwanda;
  • 8° inyungu ihinduwemo imigabane yishyuwe n’abafatanyije ibikorwa mu Rwanda;
  • 9° inyungu yishyuwe n’ubutegetsi bwite bwa Leta cyangwa n‘Uturere n‘Imijyi n’utuye mu Rwanda cyangwa n’ikigo gihoraho kiba mu Rwanda ariko nyiracyo ataba mu Rwanda;
  • 10° amafaranga y’uruhushya rwo gukora no gukoresha harimo n’iyishyurwa ry’ubukode, hamwe n’amafaranga y‘icyatamurima cyangwa y’ubuhanzi yishyurwa n’utuye mu Rwanda, cyangwa yishyurwa n’ikigo gihoraho gitunzwe n’umuntu udatuye mu Rwanda;
  • 11° umusaruro uturutse ku bindi bikorwa ibyo ari byo byose bikorewe mu Rwanda.

Ni uwuhe mutungo usoreshwa ?

Umutungo usoreshwa ni :

  • 1. umutungo ukomoka ku kazi ;
  • 2. inyungu ikomoka ku bucuruzi ;
  • 3. umutungo ukomoka ku ishoramari.

Ni ibihe bigo bisonerwa umusoro w’ibigo na Guverinoma y’u Rwanda ?

Guverinoma y’u Rwanda n’ibigo bikurikira bisonerwa umusoro w’ibigo :

  • 1. Umujyi wa Kigali, uturere, n’imijyi ;
  • 2. Banki nkuru y’igihugu ;
  • 3. ibigo bikora imiririon yerekeye iby’amdini, ubutabazi, ibikorwa by’ubugiraneza, ubushakashatsi, uburezi keretse iyo amafaranga ibyo bigo bibona mu gihe cy’umusoro aruta amafaranga bikoresha ku buryo bugaragara cyangwa ko ibyo bigo bikora imirimo y’ubucurzi.
  • 4. imiryango mpuzamahanga, imiryango ikora imirimo y’ubufatanye mu bya tekiniki n’abayihagarariye, iyo iryo sonerwa rigenwa n’amasezerano mpuzamahanga ;
  • 5. ibigega bya pansiyo bibifiye ububasha;
  • 6. Isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi;
  • 7. Banki y’u Rwanda y’iterambere.

Ni ryari umuntu afatwa nk’utuye mu Rwanda?

Umuntu ku giti cye afatwa nk’utuye mu Rwanda iyo yujuje kimwe muri ibi bintu:

  • 1. iyo atuye mu Rwanda ku buryo buhoraho;
  • 2. afite aho abarizwa mu Rwanda;
  • 3. iyo ari umunyarwanda uhagarariye u Rwanda mu mahanga.

Umuntu ku giti cye uba mu Rwanda mu gihe kirenze iminsi 183 mu gihe cy’amezi cumi n’abiri, yaba amara iyo minsi yose mu gihe kimwe cyangwa mu bihe bitandukanye, afatwa nk’utuye mu Rwanda mu gihe igihe cyo gutanga umusoro cy’ayo mezi cumi n’abiri kirangirira.

Abandi bantu batari umuntu ku giti cye afatwa nk’utuye mu Rwanda mu gihe cyo gutanga umusoro iyo:

  • 1. ari isosiyete cyangwa ishyirahamwe ryashyizweho hakurikijwe amategeko y’u Rwanda;
  • 2. bafite ubuyobozi mu Rwanda mu gihe cyo gutanga umusoro;
  • 3. bagize isosiyete ya Guverinoma y’u Rwanda.
“Ikigo gihoraho” bisobanura iki?

Ijambo “ikigo gihoraho” risobanura ishyirahamwe cyangwa isosiyete bifite icyicaro kizwi hagenwe gukorerwa imirimo yose y’umuntu cyangwa igice cyayo. By’umwihariko, kimwe muri ibi bikurikira gifatwa nk’ikigo gihoraho: Ishami ry’ubutegetsi, uruganda, ahakorerwa imirimo y’imyuga, ahacukurwa amabuye y’agaciro, ubutare cyangwa ahandi hose hagenewe kubyarizwamo umutungo kamere, hamwe n’ahantu hagomba kubakwa, cyangwa hubakwa, cyangwa hakorerwa imirimo yo guteranya ibintu.

Ni ryari umuntu afatwa nk’aho atari ikigo gihoraho?

Umuntu afatwa nk’aho atari ikigo gihoraho iyo akora imirimo ye abinyujije ku wundi, umukomisiyoneri cyangwa undi muntu wikorera ku giti cye hakurikijwe uko iyo mirimo ikorwa ku buryo busanzwe.

Ni nde witwa nyakabyizi?

Nyakabyizi bivuga umukozi cyangwa umunyakazi ukora imirimo itagomba ubuhanga bwihariye, udakoresha imashini cyangwa ibikoresho bisaba ubuhanga bwihariye, kandi uhawe akazi n’umukoresha mu gihe kitarenze cyose hamwe iminsi mirongo itatu (30) mu gihe cy’umusoro;

Ikigega cya pansiyo kibifitiye ubushobozi bivuga iki?

Ikigega cya pansiyo gifite ubushobozi” bisobanura ikigega cyose cyujuje ibi bikurikira:

  • cyashyizweho hakurikijwe amategeko y’u Rwanda;
  • gikoreshwa hagamijwe cyane cyane gutuma hishyurwa pansiyo ku bantu batuye mu Gihugu;
  • gifite ubuyobozi nyabwo mu Rwanda igihe icyo ari cyo cyose mu gihe cy’umusoro.;
  • Amasezerano y’igihe kirekire ni iki?

    “Amasezerano y’igihe kirekire” bivuga amasezerano yo gukora, gushyiraho cyangwa kubaka, cyangwa gukora imirimo ifite isano na kimwe muri ibyo bikorwa atarangiye mu gihe cy’umusoro akazi kajyanye n’ayo masezerano katangiyemo, uretse amasezerano ateganyijwe kurangizwa mu mezi cumi n’abiri (12) uhereye ku itariki akazi kajyanye na yo katangiriyeho.

  Contact Us
  Senior Management Team Members (Contact Details)

Tel : +250 788185500
Mail : info@rra.gov.rw
RRA Call Center : 3004

  Social Media and Subscribe
Subscribe :
Republic of Rwanda - Rwanda Revenue Authority