info@rra.gov.rw      +250 788185500

Ibibazo bikunze kubazwa kenshi

Ni ku bihe biro bya gasutamo bishobora kwita ku bicuruzwa bitumijwe mu mahanga?

Iyo ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga bifite agaciro karenze ibihumbi 200,000 by’amanyarwanda bigomba kunyuzwa ku biro bya gasutamo i Gikongo kugira ngo bikorerwe ibyo bigomba gukorerwa.

Iyo ushaka uruhushya rwo gutumiza mu mahanga ibintu birengeje ako gaciro kavuzwe haruguru ugomba kwandikira Komiseri ushinzwe gasutamo n’imisoro yo mu gihugu hagati usobanura impamvu zarwo.

Ni iki ngomba kumenya kerekeye kugira no gukoresha ububiko?

Iyo ushaka kugira no gukoresha ububiko uogomba kwandikira Komiseri ushinzwe gasutamo ubisaba, uvuga n’icyo ubwo bubiko buzakoreshwa.  Gasutamo ziba zikeneye kwemera ibicuruzwa bibikwa mu bubiko;

Uruhushya rwo gutunga no gukoresha ububiko rumara igihe cy’umwaka ariko rushobora kongerwa;

Ibigo by’ubucuruzi cyangwa abantu ku giti cyabo basaba bwa mbere gutunga no gukoresha ububiko ntibagira igihe cyo kurangiza kuzuza ibyo basabwa, ariko abasaba ko impushya zabo zongerwa bahabwa ukwezi kumwe gusa.

Gusonerwa

Ni ryari ibicuruzwa umuntu atumije mu mahanga bisonerwa?

Gusonerwa bibaho kenshi bitewe n’utumiza ibicuruzwa, ubwoko bw’ibicuruzwa umuntu atumije n’icyo bizakoreshwa. Urugero: nta misoro yishyurwa ku bintu byatumijwe mu mahanga n’imiryango itabara imbabare. Kugira ngo ubone ibicuruzwa byose bisonerwa, soma ibyerekeye gusonerwa.

Ese hari uburyo umuntu yamenyekanisha ibicuruzwa mbere y’uko bigera mu Rwanda kugira ngo ibigomba gukorwa kuri gasutamo byihute?

Ubu buryo bubaho. Hari uburyo bwo gusohora ibicuruzwa vuba bufasha gutumiza ibintu mu mahanga. Ubu buryo bwitwa kwishyura imisoro y’ibicuruzwa bitaraza. Uku kwishyura imisoro y’ibicuruzwa bitaraza gushobora kwemerwa ku bicuruzwa byononekara vuba, imiti n’ifumbire. Jya mu gice cyanditsemo kwishyura imisoro y’ibicuruzwa bitaraza kugira ngo urebe uko wasaba ko wishyura muri ubu buryo, icyo bisaba kugira ngo ubisabe kandi uvane kuri interineti ifishi yabugenewe.

Ni ryari nasaba kwishyura imisoro y’ibicuruzwa bitaraza kandi ni izihe mpapuro ngomba gutanga?

Hari ibisabwa ugomba kuzuza. Urugero ni uko umuntu agomba kuba afite aho abarizwa ku buryo buhoraho mu Rwanda kandi afite ibitabo bigezweho. Impapuro zisabwa nka fagitire n’urutonde rw’ibyapakiwe. Reba ahanditse ibisabwa n’ibyangombwa bisabwa kugira ngo usome amakuru arambuye.

Gasutamo igenzura gute ibicuruzwa byishyuriwe imisoro bitarahagera?

Buri gihe hakorwa igenzura rya nyuma y’uko ibicuruzwa byishyuriwe bitaraza iyo ibicuruzwa byambutse umupaka. Inyandiko z’umwimerere n’inyandiko zakoreshejwe ku kwishyura imisoro ibicuruzwa bitaraza zigomba kuba zihuye. Iyo hari aho zitandukanye cyangwa se zidahuye n’ibicuruzwa byatumijwe, hari ibihano biteganijwe.

Ese aho ibicuruzwa biturutse hari icyo bimara mu byerekeye imisoro igomba kwishyurwa?

Cyane rwose. Ibihugu 20 bigize Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika bifite ibiciro by’imisoro byihariye iyo bitumiza ibicuruzwa mu bindi bihugu bigize uwo muryango. Mu gice cyanditsemo amategeko yerekeye aho ibicuruzwa bituruka, amategeko yo mu Rwanda n’ay’ Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika y’aho ibicuruzwa bituruka, ushobora gusoma uburyo bagena aho ibicuruzwa byaturutse n’ibicuruzwa birebwa n’aya masezerano.

Ni ayahe mategeko Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika ikurikiza iyo ibicuruzwa bitumizwa mu bihugu bigize Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika?

Itekeko ryerekeye igihugu kigenewe ibicuruzwa ku buryo butaziguye rivuga ko ibicuruzwa bizavanwa ku gihugu byatumijwemo bigahita bijya mu kindi gihugu kugira ngo hagabanywe ubucuruzi bwa magendo bushobora gukorwa mu gihe ibicuruzwa birimo bitwarwa. Ibi ntibireba gusa ibihugu bidakora ku byambu.

Ibihugu bigize Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika bigomba kuba magirirane mu bucuruzi. Ibi bivuga ko uko igihugu kimwe cyagiriye ikindi kigomba no kukigirira ibindi.

Ese birashoboka kongera ukohereza ibicuruzwa mu mahanga byavuye mu Muryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika?

Ibi birashoboka. Bikorwa hatangwa ikindi cyemezo cy’aho ibicuruzwa bituruka kigatangwa n’igihugu cyohereje ibicuruzwa bwa kabiri.

Gasutamo zigena agaciro k’ibicuruzwa bitumizwa zishingiye ku ki?

Agaciro k’ibicuruzwa ni agaciro bicururuzwaho, ni ukuvuga igiciro cy’ibicuruzwa bigurishwaho iyo byoherejwe mu mahanga. Hari ariko ibintu bibujijwe.

Soma ibindi bisobanuro ahanditse uko bagena agaciro kuri gasutamo.

Ni ibihe bicuruzwa bigabanirizwa imisoro iyo bigeze kuri gasutamo?

  • Ibintu bitwarwa mu mizigo y’abagenzi, umutungo w’umugenzi ku giti cye kandi akoresha wenyine;
  • Ibintu by’agaciro gato cyane;
  • Imitako n’ibihembo by’ishimwe;
  • Ibyitegererezo bifite agaciro gato cyane;
  • Amasanduku yo gushyinguramo, ivu ry’abapfuye n’imitako yo ku mva.

Ese abantu basubiye mu gihugu cyabo baba bagabanirizwa imisoro ku mutungo wabo bazanye n’ibinyabiziga?

Yego. Abantu bagarutse mu gihugu bakurirwaho imisoro ndetse n’ikinyabiziga kimwe kitagenewe ubucuruzi kuri buri muryango kiremewe. Hagomba ariko impapuro za ngombwa nk’impapuro byandikishirijweho na viza. Hari amategeko anyuranye akurikizwa ku bantu bahungutse babaye mu mahanga imyaka itanu cyangwa irenze, ndetse n’areba abantu bahabaye mu gihe kitageze ku myaka itatu.

Soma andi makuru ahanditse ibyerekeye abantu bagaruka mu gihugu.

Ni gute nasaba kugira ngo mbone uruhushya rwo kuba umukozi wo kuri gasutamo?

Hari ibisabwa byerekeye imyaka, uko ubuzima bw’umuntu bumeze, uko ahagaze mu mutungo, impamyabumenyi n’ibindi. Ibi bisobanuye mu magambo arambuye ahanditse ibyerekeye guhabwa uruhushya rwo kuba umukozi wo kuri gasutamo n’ibisabwa.

Ihuzwa rya orudinateri za gasutamo ni iki?

Ihuzwa rya orudinateri za gasutamo ni icyemezo cyafashwe vuba aha cyo guhuza za gasutamo zinyuranye n’Ikigo cy’imisoro n’amahoro. Icyo byari bigamije ni ukugabanya ikerererwa ryo gusohora imizigo ku mipaka yo mu majyaruguru. Muri uyu mushinga hari uburyo buzashyirwaho kandi bugashyirwa mu bikorwa buzatuma ibigo bishinzwe imisoro bitandukanye bihana amakuru yerekeye amatariki. Soma andi makuru yerekeye intego, icyo bimaze n’ibyo umushinga uzakora ahanditse ibyerekeye Ihuzwa rya za gasutamo zo mu karere.

U Rwanda rwinjiye mu muryango w’bihugu by’Afurika y’iburasirazuba. Ese ibi bivuga iki ku byerekeye uko za gasutamo ziyoborwa kandi zikora imirimo zishinzwe?

Ibi bivuga ko noneho ubuyobozi n’imirimo ya gasutamo iri mu maboko y’ishyirahamwe rya za gasutamo ry’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba. Ibizahinduka ni byinshi cyane: byerekeye amategeko, ubwoko bw’imisoro n’aho amahoro azava. Soma amakuru yerekeye ibi byose ahanditse Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba. Ubuyozi bwa za gasutamo n’Ikigo cy’imisoro n’amahoro ubu birimo birahindura uburyo gasutamo zakoraga, amategeko ndetse na za politiki.

Ni ibihe ibihe bintu bidashobora na rimwe gutumizwa mu mahanga?

Ibintu bitemewe gutumizwa ni ibi bikurikira:

1. Amatungo mazima nzima cyangwa yapfuye n’ibicuruzwa bigenewe kuribwa n’abantu cyangwa amatungo biturutse mu bindi bihugu aho indwara y’icyorezo iri ku rutonde rw’indwara zifata abantu, amatungo cyangwa ibihingwa byagaragajwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.;

  • 1. Amatungo mazima nzima cyangwa yapfuye n’ibicuruzwa bigenewe kuribwa n’abantu cyangwa amatungo biturutse mu bindi bihugu aho indwara y’icyorezo iri ku rutonde rw’indwara zifata abantu, amatungo cyangwa ibihingwa byagaragajwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.;
  • 2. ibiyobyabwenge
  • 3. intwaro n’amasasu, keretse iyo bigomba gukoreshwa mu kurinda umutekano w’igihugu ;
  • 4. inyandiko n’amashusho y’urukozasoni bibangamiye umuco n’umutekano rusange;
  • 5. ibicuruzwa by’ibyiganano ;
  • 6. ibicuruzwa byonona ibidukikije ;
  • 7. amafaranga yabonetse mu nzira zitemewe n’amategeko ;

Uburyo bwo kwishyura mbere ni iki ?

 Ubu ni uburyo butuma abatumiza ibintu mu mahanga n’ibigo by’abunganira abandi batanga amafaranga muri gasutamo ajya kungana n’imisoro bzzishyura ku bintu batumije mbere y’uko bakora imenyekanisha risanzwe.

Ubu buryo bukora gute ?

Ikigo cyunganira abandi gikora imenyekanisha mu buryo busanzwe hanyuma ibicuruzwa bikazarekurwa bikigera kuri gasutamo nyuma yo gusuzuma iryo menyekanisha bitabaye ngombwa ko cya kigo gisubira kuri banki incuro ya kabiri. Iki gihe uburyo bukoresha imashini zikoresha mu kubika amakuru ya gasutamo buzajya buvana amafaranga kuri ya konti iriho amafaranga igihe cyose imenyekanisha rigenzuwe.

Inyungu zo gukoresha ubu buryo bwo kwishyura mbere ni ubuhe ?

Ubu buryo butuma umuntu adata igihe cye mu gihe aba arimo ashaka kwishyura imisoro n’amahoro no gusohora ibicuruzwa bye. Ibi ni ukubera ko uwunganira abandi atongera kujya kuri banki nyuma y’uko imenyekanisha rimaze gusuzumwa kubera ko haba hari amafaranga yatanzwe mbere yo kwishyura imisoro n’amahoro.

Iyo konti iriho amafaranga yo kwishyura mbere imaze gufungurwa n’ubu buryo, uwatumije ibintu/umwunganira ashobora kubikorera ahantu hose kuri gasutamo hari mudasobwa.

Abantu bafite iyo konti yishyurwaho amafaranga mbere bashyira amafaranga kuri Banki y’ubucuruzi y’u Rwanda-ishami rya Gikondo cyangwa rya Kanombe bakoreshejwe amasheki y’iyo banki cyangwa andi masheki atati aya Banki y’ubucuruzi y’u Rwanda zemewe mbere yo gukora imenyekanisha bakoresheje imashini. Iyo bigeze aho, banki iha nyiri konti kitansi yerekana ko yishyuye, hanyuma amafaranga yishyuwe akazafatwa nk’amahoro yinjijwe n’ibiro bya gasutamo nyuma y’uko amafaranga yamenyekanishijwe amaze kubarwa.

Ubu buryo bwo gukoresha imashini buzatuma amafaranga ava kuri konti buri amafaranga yamenyekanishijwe amaze kubarwa hanyuma Umukozi ushinzwe kubara ayo mafaranga agahita aha umukozi ushinzwe gusorera no gusohora ibicuruzwa kitansi n’uruhusa rwo kubisohora. Ibi binyuranye n’inzira zisanzwe aho uruhushya rwo gusohora ibicuruzwa rutangwa nyuma y’uko amafaranga yishyuwe muri banki.

Imisoro yo kuri gasutamo n’iyo mu gihugu hagati ni iki ?

Iyi ni imisoro yishyurwa ku bintu byatumijwe mu mahanga n’ibyakorewe mu gihugu. Ishobora kuba ku bintu byavuye cyangwa byoherejwe mu mahanga, ingano yayo igashingira ku ngero z’imisoro y’igihugu.

Ni ibiki bisabwa kugira ngo umuntu atumize cyangwa yohereze ibintu mu bihugu bitari muri Muryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika ?

Mu bisabwa harimo :

  • icyemezo cy’aho ibicuruzwa bituruka ;
  • Inyemezabuguzi ;
  • urupapuro rwerekana ibyo batwaye;
  • Uruhushya rwo gutwara ibicuruzwa.

Ese umuntu ashobora gutumiza ibintu mu gihe gito atishyuye imisor yo kuri gasutamo n’umusoro ku nyongeragaciro ?

Birashoboka rwose, ariko iyo ufite ibi bikurikira :

  • Ingwate itangwa na banki ;
  • Ubwishingizi ;
  • Ingwate itangwa na minisiteri ibishinzwe.

Ese ibicuruzwa byavuye mu gihugu kiri mu Muryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika bishobora koherezwa mu bihugu bitari muri uwo muryango, bikongera bikoherezwa ahandi nta misoro yishyuwe kuri gasutamo ?

Oya. Ibi biterwa n’uko iyo ibicuruzwa byamaze koherezwa hanze, urugero nko muri Amerika, icyo gihe bifatwa ko biturutse muri Amerika, bityo byakongera koherezwa mu bihugu bigize Umuryango w’ubucuruzi w’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika bikaba bigomba kwishyura imisoro yo kuri gasutamo kubera ko byahinduye aho biturutse.

Uburyo bwo gutwara ibintu ni iki ?

Ni uburyo bukoreshwa mu gutwara ibicuruzwa bijya cyangwa biva mu gihugu.

Ubucuruzi buto ni iki ?

Ubucuruzi buto bivuga imirimo y’ubucuruzi iyo ari yo yose bukoreshamo amafaranga ari mu nsi ya miliyoni myakumyabiri (20,000,000) y’amanyarwanda mu gihe cy’umusoro.

  Contact Us
  Senior Management Team Members (Contact Details)

Tel : +250 788185500
Mail : info@rra.gov.rw
RRA Call Center : 3004

  Social Media and Subscribe
Subscribe :
Republic of Rwanda - Rwanda Revenue Authority