Abacuruzi bo mu karere ka Rusizi biyemeje guhindura imyumvire ku ikoreshwa rya EBM
Akarere ka Rusizi mu ntara y’I burengerazuba gahana imbibi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’Uburundi, kakaba ari akarere kagaragaramo ubucuruzi butandukanye harimo n’ubwambukiranya imipaka.
N’ubwo aka karere ariko gafite abacuruzi benshi, imyumvire ku ikoreshwa rya EBM mu bacuruzi iracyari hasi cyane kuko abenshi muri bo batekereza ko abacuruzi banini ari bo gusa bakwiye gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga fagitire.
Chairman wa PSF HITAYEZU Dirigeant yavuze ko urubyiruko rubafatiye runinni mu bijyanye n’imisoro cyane ko ari rwo rwumva cyane ikoranabuhanga bakabafasha ibyo abakuru badashoboye kwikorera mu kumenyekanisha imisoro n’ibindi bibasaba gukoresha ikoranabuhanga. Ati “Ntimwakabaye musigara inyuma mu gukoresha EBM kandi ari mwe musobanukiwe ikoranabuhanga cyane kurusha abakuru”
Ibi byabaye mu rwego rwa gahunda ya RRA isanzweho yo kwegera abacuruzi mu bice byose bigihugu kugirango bungurane ibitekerezo ndetse ibibazo bahura na byo bishakirwe ibisubizo. Komiseri Mukuru yasuye kandi imipaka ya Rusizi I na Rusizi II aganira n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu karere ka Rusizi. Nyuma y’ikiganiro bagiranye bemerewe ubworoherezwe mu gihe bazaba bishyize hamwe kandi bakirinda ibikorwa bya magendu. Banemerewe kandi ko abakozi ba gasutamo bazajya babakira ku masaha yose bazagerera ku mupaka kugirango bibafashe mu kurinda umutekano wabo n’uw’ibintu byabo.
Guverineri w’intara y’I burengerazuba HABITEGEKO Francis yashimye imikoranire ya RRA yafashije abacuruzi bambuka imipaka mu karere ka rusizi. Yagize ati “Kubera imikoranire, ibibazo abacuruzi bari bafite byagiye bikemuka, byorohereza abacuruzi”. Yavuze ko iyi ntara igiye gufatanya mu gukora ubukangurambaga ku ikoreshwa rya EBM ndetse no kuyikoresha neza.
Akarere ka Rusizi gafite abacuruzi bagera ku 17,165. Muri bo 2,051 gusa nibo bakoresa EBM, bingana na 1.2 %. Komiseri Mukuru akaba yasabye abacuruzi kuba abavugizi muri bagenzi babo gukoresha neza EBM ku bazifite ndetse no kwiyandikisha ku batarayisaba kugirango batange inyemezabuguzi ku babagana bose, ndetse gahunda ya EBM kuri bose ishyirwe mu bikorwa.
Igikorwa cyo kwegera abasora kirakomereza no mu tundi duce tw’igihugu kugirango na bo babone umwanya wo gutanga ibitekerezo byabateza imbere ndetse n’imbogamizi bahura na zo mu bucuruzi zishakirwe umuti ku bufatanye n’izindi nzego zose zibishinzwe.