Ibisabwa
Kwiyandikisha Umuntu wese wakoze ibikorwa bisoreshwa birenze amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni makumyabiri (Frw 20,000,000) y’ibyacurujwe mu gihe cy’umwaka usanzwe warangiye cyangwa angana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (Frw 5,000,000) mu gihembwe kirangiye, agomba kwiyandikisha ku Musoro ku Nyongeragaciro mu Buyobozi bw’Imisoro mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) y’irangira ry’umwaka cyangwa ry’igihembwe byavuzwe haruguru.
KomezaIbihano n'Inyungu z'ubukerererwe
Amande akurikira acibwa umuntu wese utubahirije ingingo zigenga umusoro ku nyongeragaciro: Mu gihe umuntu acuruza atariyandikishije gutanga umusoro ku nyongeragaciro kandi yagombye kuba yariyandikishije, acibwa amande angana na mirongo itanu ku ijana (50%) by’umusoro wose yagombye kuba yarishyuye mu gihe cyose amaze akora atariyandikishije. Mu gihe yatanze fagitire itari yo yaba yagabanije umusoro yagomye kwishyura (...)
KomezaGusonerwa
Ibicuruzwa bisonerwa Ingingo ya 86 y’itegeko No 06/2001 rishyira mu byiciro ibicuruzwa na serivisi bisonerwa umusoro birimo: ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi nk’ibicuruzwa bitanyuze mu ruganda, amafi, imboga n’imbuto, imiti yica (...)
KomezaGusubizwa umusoro ku nyongeragaciro (VAT)
Gusubizwa umusoro bituruka ku misoro iba yarafatiriwe ku mafaranga yinjiye arenze ayo umuntu aba agomba kwishyurra nk’umusoro mu misoro ku nyungu mu gihe cy’umwaka.
KomezaAmafishi yo gufatira umusoro yuzuzwa n’ibigo bya Leta byatanze amasoko
Reba amafishi yo gufatira umusoro yuzuzwa n’ibigo bya Leta byatanze amasoko