Umusoro ku nyungu z’ubukode
o Ipatanti
Itegeko ngenderwaho:
Umusoro w’Ipatanti ugengwa n’Itegeko No. 75/2018 ryo ku wa 07/08/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage
Ni nde ufite inshingano yo kwishyura umusoro w’ipatanti?
Umusoro w’ipatanti wishyurwa n’umuntu wese utangije igikorwa cy’ubucuruzi mu Karere ako ari ko kose aho akorera.
Igihe cy’umusoro w’ipatanti
Igihe cy’umusoro w’ipatanti gitangira ku itariki ya mbere Mutarama kikarangira ku itariki ya 31 Ukuboza.
Iyo ibikorwa by’ubucuruzi bisoreshwa bitangiye nyuma y’ukwezi kwa Mutarama, umusoreshwa tanga umusoro w’ipatanti ungana n’amezi y’umwaka asigaye kugira ngo umwaka urangire, habariwemo n’ukwezi ibikorwa byatangiyemo.
Ku basoreshwa bakora ibikorwa by’ubucuruzi bidahoraho cyangwa by’ingarukagihe, umusoro w’ipatanti utangwa ku mwaka wose kabone n’iyo ibikorwa by’ubucuruzi bisoreshwa byaba bidakorwa mu mwaka wose.
Igipimo cy’umusoro w’ipatanti
Ku musoreshwa wiyandikishije ku musoro ku nyogeragaciro (VAT), umusoro w’ipatanti ushingira ku mubare w’amafaranga yose yacurujwe mu mwaka uheruka, nk’uko bikurikira:
Amafaranga yacurujwe yose | Umusoro ugomba gutangwa (Frw) |
Kuva ku 1 Frw kugeza kuri 40.000.000 Frw | 60.000 |
Kuva ku 40.000.001 kugeza kuri 60.000.000 Frw | 90.000 |
Kuva ku 60.000.001 001 kugeza kuri 150.000.000 Frw | 150.000 |
Hejuru ya 150.000.000 Frw | 250.000 |
Icyitonderwa
Abasoreshwa bacuruza ibintu cyangwa serivisi zisonewe umusoro ku nyongeragaciro ariko agaciro k’ibyacurujwe kakaba karuta cyangwa kangana na miliyoni makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda (20.000.000 FRW) bishyura umusoro w’ipatanti ku buryo bumwe n’abasoreshwa biyandikishije ku musoro ku nyongeragaciro.
Ku bandi batiyandikishije ku musoro ku nyongeragaciro (VAT), umusoro w’ipatanti ushingira ku rwego rw’umurimo n’ahantu ukorerwa nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe ikurikira:
Urwego rw’umurimo | Mu cyaro | Mu mijyi | Umujyi wa Kigali |
Abacuruzi badafite amaduka, abanyabukorikori bakora imirimo iciriritse, badakoresha imashini, Imashini zidoda | 4,000 | 6,000 | 8,000 |
B) Abatwara abantu n’ibintu ku mapikipiki | 8,000 | 8,000 | 8,000 |
C) Abacuruzi n’abanyabukorikori bakoresha imashini | 20,000 | 30,000 | 40,000 |
D) Ibindi binyabiziga byose uretse igare | 40,000 ku kinyabiziga | 40,000 ku kinyabiziga | 40,000 ki kinyabiziga |
E) Imirimo yo gutwara abantu n’ibintu mu mato afite moteri | 20,000 ku bwato | 20,000 ku bwato | 20,000 ku bwato |
F) Indi mirimo ibyara inyungu | 20,000 | 30,000 | 40,000 |
Inama Njyanama y’Akarere igena buri mwaka ahafatwa nk’icyaro cyangwa nk’umujyi ikanagena imirimo iciriritse.
Itariki yo kumenyekanisha umusoro w’ipatanti
Umusoreshwa wese ageza imenyekanisha ry’umusoro w’ipatanti ku rwego rusoresha bitarenze itariki ya 1 Mutarama y’umwaka uhwanye n’igihe cy’isoresha.
Imenyekanisha ry’umusoro w’ipatanti ku bikorwa by’icyicaro gikuru n’iby’amashami
Iyo umusoreshwa afite n’amashami akoreramo, imenyekanisha ry’umusoro w’ipatanti rikorerwa icyicaro gikuru na buri shami ry’ibikorwa bye by’ubucuruzi hashingiwe ku gicuruzo cy’umwaka uheruka cy’icyicaro gikuru n’icya buri shami.
yo hari ishami ridafite igicuruzo cyangwa ridashobora kugaragaza igicuruzo cyaryo, umusoro w’ipatanti umenyekanishwa hashingiwe ku gicuruzo cy’icyicaro gikuru.
Imenyekanisha ry’umusoro w’ipatanti hakurikijwe umubare w’inyubako zikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi
Iyo umusoreshwa akorera ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye mu nyubako zitandukanye, buri ikorwa cy’ubucuruzi gikorerwa imenyekanisha ry’umusoro w’ipatanti.
Iyo ubucuruzi bumwe bugizwe n’ibikorwa byinshi bikorwa n’umuntu mu nyubako imwe, hakenerwa icyemezo kimwe kigaragaza ko umusoro w’ipatanti wishyuwe, hagakorwa n’imenyekanisha ry’umusoro rimwe kuri ibyo bikorwa byose by’ubucuruzi.
Imenyekanisha ry’umusoro w’ipatanti w’ibikorerwa mu Turere turenze kamwe
Iyo ubucuruzi bukorerwa ku butaka bwambukiranya imbibi z’Akarere, umusoreshwa amenyekanisha umusoro w’ipatanti muri buri Karere akoreramo.
Kwishyura umusoro w’ipatanti
Umusoro w’ipatanti wabazwe n’umusoreshwa ubwe ushyikirizwa urwego rusoresha bitarenze ku itariki ya 31 Mutarama y’umwaka w’isoresha. Kwishyura umusoro bikorwa mu buryo butandukanye nka Mobile Money, Infinity, Mobicash, E-banking, E-payment cyangwa ukishyura kuri Banki z’ubucuruzi.
Iyo umusoro w’ipatanti udatanzwe ku itariki ugomba gutangirwaho, umusoreshwa
ntiyemererwa gutangira cyangwa gukomeza ibikorwa bye by’ubucuruzi atabanje
kwishyura.
Ibikorwa by’ubucuruzi bitangiye mu gihe umusoreshwa afite ibirarane by’umusoro w’ipatanti atarishyura, biba binyuranyije n’amategeko. Urwego rusoresha rufite ububasha bwo kubihagarika.
Isonerwa ry’umusoro w’ipatanti
Inzego za Leta zidakora ibikorwa by’ubucuruzi, kimwe n’ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse mu myaka ibiri (2) ya mbere ikurikira ishingwa ryabyo, bisonewe umusoro w’ipatanti.
Itangwa ry’icyemezo cy’umusoro w’ipatanti
Nyuma yo gusuzuma imenyekanisha ry’umusoro w’ipatanti n’inyandiko zishyuriweho uwo musoro, urwego rusoresha rutanga icyemezo kigaragaza ko umusoro w’ipatanti w’umwaka w’isoresha uvugwa muri icyo cyemezo watanzwe n’umusoreshwa.
Kumanika icyemezo cy’umusoro w’ipatanti
Icyemezo cy’umusoro w’ipatanti kimanikwa ahantu hagaragara ku muryango w’inzu ibikorwa by’ubucuruzi bikorerwamo cyangwa kikomekwa ku modoka, ku bwato cyangwa ku kindi inyabiziga umusoro watangiwe.
Isubizwa ry’umusoro w’ipatanti
Iyo umusoreshwa ahagaritse cyangwa ahinduye ibikorwa bye by’ubucuruzi hagati mu mwaka usoreshwa, asubizwa, nyuma y’igenzura, umusoro w’ipatanti yatanze hakurikijwe amezi asigaye kugera ku itariki ya 31 Ukuboza kw’igihe cy’umusoro.
Inzira z’ubujurire
Inzira z’ubujurire ni izi zikurikira :
- Umusoreshwa utanyuzwe n’icyemezo yafatiwe n’urwego rw’imitegekere y’igihugu rwegerejwe abaturage ashobora kukijuririra mu nyandiko ashyiraho umukono akayishyikiriza urwego rw’imitegekere y’igihugu rwegerejwe abaturage bireba mu minsi itarenze mirongo itatu (30).
- Urwego rw’imitegekere y’igihugu rwegerejwe abaturage rugomba gutangaza icyemezo rwafashe mu nyandiko mu gihe cy’iminsi mirongo itandatu (60). Iyo rudatangaje icyo cyemezo, ibyo umusoreshwa ajuririra mu igenwa ry’umusoro bifatwa ko bifite agaciro.
- Iyo umusoreshwa atanyuzwe n’icyemezo cy’urwego rw’imitegekere y’igihugu rwegerejwe abaturage, ashobora kohereza ubujurire mu nyandiko akanabushyiraho umukono ku rukiko rubifitiye ububasha mu minsi itarenze mirongo itatu (30) ikurikira igihe yamenyesherejwe icyo cyemezo.
- Iyo umusoreshwa atsinze ibyo yajuririye, urwego rw’imitegekere y’igihugu bireba rugomba kumusubiza umusoro w’ikirenga wishyuwe mu gihe kitarenze ukwezi kumwe nyuma y’uko icyemezo gifashwe.
Icyitonderwa: Ubujurire ntibuhagarika iyishyurwa ry’umusoro, inyungu z’ubukererwe n’ibihano.